Umuhanzi Safi Madiba afatanyije na DJ Marnaud bashyize hanze indirimbo nshya bise “Ntimunywa” irimo amagambo yo kwishimisha abantu banywa inzoga.
Iyi ndirimbo yagiye hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa 15
Ukuboza 2019, yakozwe na Knoxbeat muri Monster Records, mu gihe amashusho yayo
yakozwe na Bagenzi Bernard usoje uyu mwaka aganwa n’abahanzi benshi.
Ni indirimbo ibyinitse ishobora gucurangwa mu
tubyiniro cyangwa n’ahandi hantu abantu bishimye. Safi Madiba aririmba nk’umuntu
w’umukire ushaka kugurira abantu b’inshuti ze inzoga.
Mu nyikirizo yayo agira ati “Ngaho kubitamo ikoti,
usinde nk’abafite inote, ubwire na ba Patycope bazane Shaddyboo na Kate.
Ntumunywa? Turanywa?”
Mu mashusho y’iyi ndirimbo aba bahanzi bagaragara bari
kumwe n’abandi bantu benshi biteretse amacupa y’inzoga zinyuranye, mu rwego rwo
kwerekana ibyo baririmba.
Iyi ndirimbo isohotse mu gihe abantu batangiye
kwinjira mu mwuka w’iminsi mikuru bizihiza Noheli ndetse n’umwaka mushya wa
2020 ubura iminsi mike ngo utangire.
“Ntimunywa” ijya kumera nk’izindi ndirimbo Safi Madiba amaze iminsi yumvikanamo zirimo nka “Kontwari” na “Nari High” zose zivuga ku nzoga no gusinda.
TANGA IGITECYEREZO